Itangazo Rya Cyamunara

Kaminuza y’ u Rwanda (UR) iramenyesha abantu bose ko izateza cyamunara Amatungo yayo agizwe n’ Inka, Ihene, Intama, Ingurube, Imodoka zishaje, Filigo, n’ ibindi bikoresho byahoze an iby’ Ishuri rikuru ry’ Ubuhinzi n’ Ubuvuzi bw’ Amatungo (ISAE) I BUSOGO no mu RUBIRIZI.

Iyo cyamunara izabera ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’ u Rwanda (UR) i Gikondo kuwa 18/11/2014 I saa munani (14:00 PM)

Urutonde rw’ ayo matungo n’ ibikoresho murarusanga ahasanzwe hamanikwa amatangazo ku cyicaro cya Koleji y’ Ubuhinzi, Ubumenyi bw’ Inyamaswa n’ Ubuvuzi bw’ Amatungo (CAVM) i BUSOGO no ku ishami ryayo riri mu RUBILIZI, ku cy’ icyaro cya Kaminuza y’ u Rwanda ndetse no kurubuga rwa internet www.cavm.ac.rw cyangwa www.ur.ac.rw . Abifuza gupiganirwa kwegukana ayo matungo n’ ibikoresho, barasabwa kuzana amabahasha afunze akubiyemo ibiciro ku cyicaro cya kaminuza y’ u Rwanda (UR), mu igorofa ya gatandatu, muri serivisi ya “Procurement”, bitarenze tariki ya 18/11/2014 I saa saba (13:00 PM) Itariki yo gufungura ayo mabahasha mu ruhame ni kuwa 18/11/2014 I saa munani (14:00 PM) ku cy’ icaro cya Kaminuza y’ u Rwanda i Gikondo.

Uzatsindira itungo cyangwa igikoresho akaba asabwa kuzahita yishyura amafaranga yose cyangwa icumi ku ijana (10%) by’agaciro kose k’ amatungo cyangwa ibikoresho yatsindiye, hakoreshejwe sheki izigamiye (Certified cheque) ako kanya akimara kumenyeshwa ko yegukanye icyo yatsindiye, andi asigaye akazayishyura kuri konti mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) ikurikira umunsi wa cyamunara.

Uzatsindira Itungo cyangwa ibikoresho agomba kuba yabijyanye bitarenze igihe cy’ iminsi irindwi (7) nyuma yo kwishyura amafaranga yose. Gusura ayo matungo n’ ibikoresho bizajya bikorwa mu masaha y’ akazi aho biri i Busogo no mu Rubilizi guhera ku itariki ya 31/10/2014 kugera kuri 18/11/2014 (kuva saa moya (7:00’) kugeza saa kumi n’ imwe za nimugoroba 17:00’).

Pudence RUBINGISA

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’ Imari.

Click on the link below to download this notice

itangazo rya cyamunara

COLLEGES

» College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine

» College of Arts and Social Sciences

» College of Business and Economics

» College of Education

» College of Medicine and Health Sciences

» College of Science and Technology

» UR Center Postgraduate Studies

FROM TWITTER